Idini

Patronoble

 Become A Better Singer In Only 30 Days, With Easy Video Lessons!

Abigisha urukundo ntibabasha kwicarana
Ntibagendererana, ntibashyingirana
Bararyaryana mpora mbona bashyamirana
Rimwe na rimwe banyuzamo bakanarwana
Ngo intego yabo ni ugukundisha rubanda Imana
Tukayikunda nta na gito twizigama
Tukabatura, bakatuyobora, tukabayoboka, bakadutegeka, tugahinga bahunika
Buri umwe abasha kwiyoberanya akigira uko atari
Biroroshye guca urubanza rutarimo ibyawe
Biroroshye kugirira impuhwe kubyo udatunze
Ati "iyo mba hariya si kuriya nakabikoze"
Ko tubizi ko Imana itunze ibyiza byose
Abamalayika baririmba bitagereranywa
Kuki abantu bafashe akazi gafite abagakora neza
Birengagiza akadafite abagakora
Nko kwita ku bakene gukunda bagenzi babo
Kugoboka abagowe n'abadafite uko bagira
Bahugira mu makorari n'amamisa adashira
Kandi ntibarusha abamalayika kubikora
Mu bumenyi bwose nakunze ubumenyi bw'isi
Nibwo bwerekana ko isi yikaraga izenguruka izuba
Bityo buri wese akagira igihe abona amanywa
Akagira n'ikindi gihe abona ijoro
Nubabara urebe abababaye kukurusha
Maze utuze utegereze umucyo ukurasire
Niwishima urebe abababaye ubafashe
Ucane urumuri n'abandi rubarasire
Amadini adusaba kugira ubumwe yo ko ataba rimwe
Wahakana ute ko atari bo baducamo ibice
Gutanga mubaha ngo bigira umugisha mwinshi
Aho bigeze babahe namwe muwubaheshe
Muyobozi w'idini dore akeneye akamodoka
Mukajyaho mukisaka mu mifuka
Muyoboke mugenzi wanyu ushonje cyangwa akennye
Mugapfukama hasi muti "Nyagasani, goboka"
Amadini nibyo koko yaje avuga neza
Turayoboka twese twiteze ibitangaza
Imitwaro bari kudutura barayiremereza
Tubabajije umuti bati mujye mwiyiriza
Ibyaha bikugora nabo babigenderamo
Urukundo rwabo narwo njyewe mbona ari urumamo
Abakakuyoboye nabo ubwabo baratakaye
Uwaguye yaramaze bimwe twanze bibaye impamo
Ufite icyo amariwe n'amadini nayagamumemo
Si propaganda ndimo kuko nta nyungu mbifitemo
Njye nzambaza Rurema Imana ituye mu njyewe
Nzashyira ubumuntu imbere no kugira impuhwe
Kirazira kizanazira ko nziruka ibizira
Kizazire ko nirengagiza indangagaciro
Biragatsindwa bizire ko nubahuka Uhoraho
Aho kuramya ibitari we njyewe azantumeho mpfe
Kugaya iby'amadini ntibivuze kwanga Umuremyi
Ndabizi ko ibyo mfite byose njye ari we mbikesha
Kudasahurwa n'amadini si ugusahura Ihoraho
Kutaba mu madini kandi si ubuhenebere
Idini rimwe gusa nemera ni urukundo impuhwe no kubabarira
Kwirinda kuzirura ibizira indangagaciro na kirazira
Idini rimwe gusa nemera ni urukundo impuhwe no kubabarira
Kwirinda kuzirura ibizira indangagaciro na kirazira

 Watch: New Singing Lesson Videos Can Make Anyone A Great Singer

Written by: Patrick Niyirora

Lyrics © DistroKid

Lyrics Licensed & Provided by LyricFind

Discuss the Idini Lyrics with the community:

0 Comments

    Citation

    Use the citation below to add these lyrics to your bibliography:

    Style:MLAChicagoAPA

    "Idini Lyrics." Lyrics.com. STANDS4 LLC, 2021. Web. 28 Oct. 2021. <https://www.lyrics.com/lyric-lf/5731263/Patronoble>.

    We need you!

    Help build the largest human-edited lyrics collection on the web!

    Browse Lyrics.com

    Quiz

    Are you a music master?

    »
    "Hey, teacher! _____________".
    • A. Eat some more melon!
    • B. Leave them kids alone!
    • C. Don't be hard like stone!
    • D. Leave those kids alone!

    Free, no signup required:

    Add to Chrome

    Get instant explanation for any lyrics that hits you anywhere on the web!

    Free, no signup required:

    Add to Firefox

    Get instant explanation for any acronym or abbreviation that hits you anywhere on the web!

    Patronoble tracks

    On Radio Right Now

    Loading...

    Powered by OnRad.io


    Think you know music? Test your MusicIQ here!