Urweze by Umusizi Murekatete
Umusizi Murekatete
The easy, fast & fun way to learn how to sing: 30DaySinger.com
Niko ye Umubyeyi ubyara Isi akayuzuza byo gusaga Nta bahe uburere Nta batoze Umuco w'abantu Nta batoze izo Ndangagaciro Yaba akoze nk'ubwo murimo ki? Mbe Murekatete Mutesi i wabo Ukaba Umutoni i Rwanda Mbe Muzezwanzu mwari nkunda Uko nagutoje nirwo rugendo Dore impano nziza ni impamba Kandi impamba nziza Ni impanuro mwana wanjye. Nguku uko rero Baduhoranira urugori Abanyarugabo b'i Rugaragara Ngurwo urugori Rutashye i Rwinkesha Rucyura mvugo ituje Impundu zivuga urwunge Imbyeyi uko ziri Ku Nama Ugasanga zibarutse Imivanda mukondo Itagira ivata iyo ivuka Bikaba nk'amata Abyaye amavuta . Kurya Kandi Abakamisha Abasusurutsa Ruhimbi Batega amaboko zigata izazo Babingira ukabiburira urugero Na ya nema yabakwiye Yo kutwibaruka ikababera Ikaba ubukombe hose. Karame mawe Karambe mushumba Uragiye ikibaya Zirisha zigashira inzara N'inzigo bikajyana Karame rwambariro rw'abarimbye Bariboye uko bareshya Kabeho rwego zikesha kubaho Umugongo waguhetse uragahoraho Urya waguhetse Nawe mawe Ugume ugutoze Ukunde utore Uzibukire ibyaziruwe Byahoze bizira . Nkwitabye bwangu Umutoni nkwitabanye Ubwuzu n'ubwira Unkundire nkwibarize unsubize Ahari aho nanyurwa Uru rwamo rweze hose Uru numva rwasagambye Imisozi yose Rwashyira ntirusubire kurumbuka ukundi Rugahosha ubwo Kandi . Nacyera kose Nyinaw'umuntu Yari nyina wabose Imana yirirwa hose Imana yambazwa na Bose Imana ivamo n'iyo Imandwa zambaza Imana idatindahaye Idatira amaboko Imana imenya ibirezi Ikamenya imbuto Kugeza Ku nararibonye Ntihagire usaza asongwa Ahubwo akisazanira Ubugingo buzima . Imana imenya abakora Abakosa ikabacyaha Ikabacyahisha cya gitsure Cy'ubumana bwayo Na ya neza yayo Ikadusendera imitima Ikadukwiza bwa buranga bwayibereye Tugakunda n'uburere bukagwira. Nyina w'umuntu uwo Akagira Ubumuntu Ubumuntu mu Bantu Akaba umuntu nya muntu Akarembuza abarembye Akazira Ku baremba Akagira ubumana bwamugishiyemo butagishuka Urukundo urugwiro bikamuranga Abo yibarutse agakikira akonsa Bakizihirwa mu mugongo Abo beza bose Ugasanga basusurutse hose Ari nta kibasonga Ariyo masonga atigera gusumbwa Ibyo bikamuheta Kwitwa umubyarabeza umubyarirangoma Agahora yahimpumbya Ngo ejo impundu zizavuge hose Abo abyaye bamwe abyiruye Batamazwe na dondi Dore ko yeze ino hose . Berwa hose Nyambo yatunyuze Ukaduteha kunyura benshi Ukadukoma imanga Yarimanitsemo ubupfu n'ubupfapfa Kuba za kabwera izo zibwerabwera Z'imitima ihora irehareha Itigera irambya mu byiza None mubyeyi w'ubu na buriya Nkwibarize unkundi umbarire Ntungaye Kandi kuko ntashyoma Ndibaza , Urarera cyangwa urarorera ? Ni iki cyabateye Ni inde gatumwa wabateye Watumye mutacyumva Ese ni iki kibatera Kudatera ipfunwe n'iyi mivanda Yandavuye yandagaye Mugahora mutinyuka Kwerura ko barimbye Nyamara Kandi barumbye Kandi ngo bokamwe n'ububobo Babaye ibigendajoro Mu majeri Mu gicuku cya mvahe Na njyahe ntibagikangwa Baba buguruza Nta mutima na busa Urumiya rwabasumbiye byose Bararukiye no mu bababyaye Nako ngo abababyaye Izo mburabigwi zidatunga umutima Ntizigere n'amazuru ngo azirehere Ngo zinukirwe zumve neza Umwanda utamye hose Wo kumva umubyeyi Ubyiruye amarebe n'imanzi Ari kubebera mu cyanzu Ngo azibure icyo cyana Ngo kabone niyo byakwitwa icyaha Ngo arakabura icyago Ngo mpaka inkiko z'iyo n'ino Zimenye ko yariye icyana Ubundi ngo icyo azaba Azanywa umuti Icyo avuga yiyasira Icyo yita icyana Kingana abo abyiruye None mubyeyi w'ubu na buriya Urarera cyangwa urarorera? Hariho abakuze Babuze ijabo ryo kwitwa ababyeyi Bahuze bironda Bahuzwe ibyo bibondo Bahinga bahiga Ibitunga umubiri w'ibyo bibondo Bibeshya cyane ko ibyo bahibibikanamo Bitunga umubiri Ari nabyo bitunga umutima Dore ubu , Utumira umwana gutarama Akaza Ari nta kambaro Watumaho nyina umubyara Akaza Ari mbwambare mberwe Ugakubitwa n'inkuba Ukagwa inkuraba Ukibaza aho aturutse Niba Ari iwabo w'abantu Ukibaza nubwo atagira se Haba na se wabo Nyirasenge we Yasuhutse ahari akiri igitambambuga Hambere aha Umubyeyi yari indorerwamo y'ubwiza Uwiroye wese yibwira uwo ariwe Nutabikoze nk'uko Akamucyahira kutagenza Uko bikwiye kugenzwa Iby'ubu byacitse umurizo Biba umuziro Ko umubyeyi ahana umwana abyaye Bya bindi byo kurera Wese nk'uwawe Uwo muco wacitse cyera Ukoze uwa rubanda rundi Bagutobera nyirashyiga Bigacicikana hose Ibitutsi bikaba ishyano ryose Ngo ibise biraryana Uzasubira kunkorera Urya mwana Nzakwicira umwaku Umwaka wose Sinamubyaye ngo umukore . Turi mu isi yisibaniro Aho buri wese amenya ibye Aho buri wese amenya uwe Aha nanjye ndashyenze ahari Buri mubyeyi amenye uwe Ubu burumbo Njye mbona nk'irimbi Twicukurira buri gicuku Busagambye imisozi yose Ubwo bwaba bugwije Ababyeyi bibagiwe igihango Igihango cyo kwitwa dawe mawe N'abo babyaye Maze abo bamenya ababo Bagatora inzira yo gukebura Abo bangana Bagatora bagasubira Ku isoko Kwa Bose Abahizi uko basogokuru babisize Bagaruke begukire ibibondo Ihiiiiiiiii!! Uburinganire se buringaniza abatuzuzanya? Twaratewe ntitwitere Turumve ntitwumvirane Ngo twumve uburinganire Tubugire uburindagire Ejo tutaba abarindagire! Sinzi aho mperutse kwigaba Mu ijoro rijigije Abarwubakanye bakunze Bakundanye Kandi uruzira kujorwa Bariho basizana basubiranyemo Umugabo ati sasa Cyangwa utumuke urenze ivumbi Umvire aha ubutahagaruka Umugore ati sasa ususurutse Nibirimba ubirore twararinganiye di! Yego mwararinganiye simbyanze Ariko Kandi mwaringanira mwasubira Mwaringanira mute mutuzuzanya ? None mutima w'urugo Muri wa murimo w'abakuze Akwimye urusokozo Aho umusana ntiwakubana isayo Mwaringanira se bikwiye ? Agusabye kugira nk'uko agira Wabigira mukizihirwa ? None mugabo muganji Bibaye iteka ko amezi icyenda Uyakimbagirana ikibondo mu nda Wabikora uko bikwiye Wabigegena nk'uko byagenwe? Kandi se azindutse iya rubika Akabaduka adakomye Akagutana ibyo bibondo Wabiramiza izo byeri Uhembuka muri kabari? Muringanire munuzuzanya Mubyeyi umenye uko ukwiye kugenza Umenye n'uko ukwiye kugenda Inshingano yawe Iracyari ya yindi Kwitwa umubyeyi udasimburwa Umubyeyi wa Bose Irerero rya buri Bose Ibyo kwitana ba mwana byabateye Ayo ni amateshwa atagira shinge Mureke ayo mashitani Agushe ishyano Burere wongere urimbe Utungwe na Bose Abakuru bagutunge Bagutoze abato Nzazinzika ugarutse Ku isoko Ducaniye Umuco w'Ubupfura Ikizira cyongeye kuzirwa.
The easy, fast & fun way to learn how to sing: 30DaySinger.com
Citation
Use the citation below to add these lyrics to your bibliography:
Style:MLAChicagoAPA
"Urweze by Umusizi Murekatete Lyrics." Lyrics.com. STANDS4 LLC, 2024. Web. 13 Oct. 2024. <https://www.lyrics.com/lyric-lf/12341722/Umusizi+Murekatete/Urweze+by+Umusizi+Murekatete>.
Discuss the Urweze by Umusizi Murekatete Lyrics with the community:
Report Comment
We're doing our best to make sure our content is useful, accurate and safe.
If by any chance you spot an inappropriate comment while navigating through our website please use this form to let us know, and we'll take care of it shortly.
Attachment
You need to be logged in to favorite.
Log In